NFNV ni umuryango uhuza abagore ngo mu bufatanye n’izindi nzego babashe kugera kuri serivisi z’imari no kuzigiramo ijambo. Yatangiye gukora muri 2015 nka rimwe mu mashami y’umuryango mugari wa NFNV muri Afrika, washinzwe na Madamu Graça Machel. Muri NFNV twemera ko umugore ahawe amahirwe yarushaho kugira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’ibihugu n’umuryango we, bityo tugasingira intego z’iterambere rirambye (SDGs) twihuse. Inshingano yacu ni ugufasha abanyamuryango n’abandi bagore bagenzi bacu kugera ku ifaranga no gushora imari dufatanyije.

NFNV Rwanda ifite intego zikurikira:
• Gutuma abagore benshi bagera ku nguzanyo n’izindi servisi z’imari
• Kubaka ubushobozi bw’umugore bwo kuba rwiyemezamirimo, umuguzi, cyangwa umushoramari w’amikoro afatika
• Kongera umubare w’abagore bari mu myanya ifata ibyemezo mu bigo by’imari

Serivisi duha abanyamuryango ni izi:
• Kubahuza no kubakorera ubuvugizi – urubuga rwo kumenyana no kumenyekanisha ibyo bakora, kugirana inama, gukora ubuvugizi ku nzego za Leta n’ubuhuza ku bigo by’imari.
• Kubaha amakuru mu by’imari – inyigisho n’amahugurwa ku mikoreshereze y’imari n’ubucuruzi, n’amakuru kuri za serivisi z’imari zabafasha,
• Ishoramari – guhuza amikoro yacu kugira ngo ashorwe mu bibyara inyungu, nk’ikigega cy’ishoramari twiyemeje gushyiraho.
• Imishinga – dutegura imishinga ifasha abagore tukayishakira abaterankunga

ICYEREKEZO

U Rwanda aho abagore bafatanye kwigeza kuri serivisi z'imari no kwigira mu bukungu.

INSHINGANO

NFNV Rwanda ifasha abanyamuryango n'abagore muri rusange kugera ku nguzanyo na serivisi z'imari,no gukora imishinga y'ishoramari bafatanyije.

(+250) 783-843-298
BRD Building, 1st floor KN 3 Ave, Kigali
P.O.Box: 1341
secretariat@nfnv.rw